Kimwe n'ahandi mu Guhugu hose, mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 25 Ugushyingo 2017 hakozwe Umuganda ngarukakwezi, uyu Muganda ku Rwego rw'Akarere wakorewe mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Ninda, mu Midugudu ya Kansoro na Nyabutaka ndetse witabirirwa n'abayobozi batandukanye barimo Nyakubahwa Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Madamu Jeanne d'Arc UWIMANIMPAYE, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bwana Emile ABAYISENGA, Mayor Jean Damascene HABYARIMANA, Abayobozi b'Ingabo na Police mu Karere, Ibigo, Amashuri ya Leta n'ayigenga, amahoteli  n'Abandi.

Ibikorwa byibanzweho muri uyu muganda birimo: kurwanya isuri, isuku no guhoma amazu y'abatishoboye ndetse no gutera ubwatsi bw'amatungo naho ubutumwa bwatanzwe bwagarukaga cyane ku kugira isuku umuco, kwishyura imisoro yeguriwe Akarere, kurwanya Ruswa n'Akarengane, gucika burundu ku muco w'ubuharike na gahunda y'Urubyiruko/Intore mu Biruhuko; iyi gahunda ikaba izibanda cyane ku bikorwa bya Human Security. 

N'ubwo Nyakubahwa Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko yifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Nyange muri uyu Muganda, abandi Badepite bari mu ruzinduko mu Karere ka Musanze nabo bitabiriye uyu Muganda mu Mirenge ya Busogo, Musanze, Gacaca, Cyuve, Busogo, Nyange na Nkotsi.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.