Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Ugushyingo 2017, kuva saa yine za mugitondo Nyakubahwa Misitiri w'Intebe, Dr. Edouard NGIRENTE yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Musanze. Mu bikorwa byasuwe harimo Ishuri rya Musanze Polytechic aho yasabye ko ibyo iri Shuri rikora byarushaho kumenyekana kandi ubumenyi buhatangirwa bakarushaho gusubiza ibibazo biri ku isoko ry'umurimo kandi bikeneye abize amasomo ya tekiniki. Yasuye kandi imirima ya RAB ituburirwamo imbuto z'ibirayi anasaba RAB n'Abatubuzi b'imbuto gukosora ibitagenda byose kugira ngo abahinzi babone imbuto batabanje kuzishaka mu bindi bihugu kandi zibagereho ku giciro gito.

Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe na none yasuye Koperative y'Abahinzi b'Ibireti aho yabasabye gukomeza gutahiriza umugozi umwe kandi bakarushaho kwaguka mu bitekerezo no mu bikorwa. Uruzinduko rwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe rwasojwe asura inzu nini ya SOPYRWA (Green House) ituburirwamo imbuto z'ibirayi mu Kinigi ndetse n'Uruganda rwa HORIZON SOPYRWA rutunganya umushongi uva mu Bireti rukanawukoramo imiti itandukanye yica udukoko.

Muri uru ruzinduko, Rgt Hon. Prime Minister yari aherekejwe na ba Minisitiri b'Ubuhinzi n'Ubworozi, uw'Ubucuruzi n'Inganda na Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri. Hari kandi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru n'abakuriye Inzego z'Umutekano mu Ntara, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze n'abandi.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.