Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Ugushyingo 2017 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Musanze harimo kubera Inama iyobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. JMV GATABAZI. Iyi nama ikaba ihuje Guverineri, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara, Brig. Gen. Eugene NKUBITO, Ukuriye Police mu Ntara, ACP Rogers RUTIKANGA, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, abayobozi bungirije bashinzwe Ubukungu mu Turere twa Burera, Gakenke na Rulindo n'abafite inganda zikora ibinyobwa mu Karere ka Musanze ndetse ikaba ibaye nyuma y'aho itsinda ry'Intara, Akarere ka Musanze, inzego z'umutekano na RSB bakoze ubugenzuzi ku binyobwa bikorerwa mu Karere.

Abafite inganda zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa n'izitarafungwa bakaba barimo kugirwa inama y'uko ibyo bakora byose babikora bafite ibyangobwa kandi bakazirikana ubuzima bw'abanyarwanda n'abandi bose babinywa. Barasabwa kandi kubahiriza amategeko ajyanye n'ubuziranenge kandi bakita ku isuku, gufata ingamba zijyanye n'ubutabazi bushobora gukorerwa inyubako, ibikoresho n'abakozi bakorera muri izo nganda ndetse no guhangana n'inkongi z'umuriro.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.