Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, Itsinda rigize Komisiyo ya SENA ishinzwe Imibereho myiza , Uburenganzirabwamuntu   n’Ibabazo by’Abaturage ryasuye Akarere ka Musanze muri gahunda yayo yo gusura Ishyinguranyandiko n’amasomero abarizwa mu karere kacu ka Musanze.

Irya tsinda ryari riyobowe na Hon. Senateri NIYONGANA Gallican, ari na we Perezida w’iyi Komisiyo, wari kumwe na Hon.Senateri MUKANKUSI Perrine ndetse na  Senateri.

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukung, Bwana NDABEREYE Augusti, wabashimiye uburyo badahwema kubaba hafi mu guteza imbere Akarere by’umwihariko n’Igihugu muri rusange. Hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,  Madamu UWAMARIYA Marie Claire.

 

 

 

Aha umukozi ushinzwe ishyinguranyandiko z’akarere muri rusange ,Madamu NYIRANGIRIMANAVestine, asobanura uburyo abikoramo

Nyuma y’ikiganiro bagiranye ndetse no gutambagizwa mu byumba bine (4) by’Ishyinguranyandiko, bashimiye Akarere ka Musanze urwego bagezeho bashyira mu bikorwa iyi Politiki n’ubwo bitaragera ku rwego rwifuzwa maze babagira inama yo gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko, gukora igenamigambi no gushakira amahugurwa abakozi bashinzwe  Ishyinguranyandiko, kugira ngo uje ashaka amakuru ayabone ku buryo bworoshye kandi ayabone yose uko abyifuza.

 

Aha umukozi ushinzwe ishyinguranyandiko mu biro by’ubutaka, Mademazela NISHIMWE Blandine, asobanurira itsinda uko amadosiye y’ubutaka ashyinguwe hakurikijwe imibare y’ibibanza by’abaturage.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.