Tariki ya 07 Ukwakira 2017, mu Karere ka Musanze, kimwe n'ahandi hirya no hino mu Gihugu, habaye umuhango wo Gusoza Icyumweru cy'Ubumwe n'Ubwiyunge. Insanganyamatsiko iragira, iti:"Ubumwe n'Ubwiyunge ni Umusingi w'Iterambere". Uyu muhango wabereye muri Stade UBWOROHERANE, ukaba wari witabiriwe n'Abaturage n'Abayobozi mu Nzego za Gisivile n'iz'Umutekano , Amadini n'Amatorero, Umushyitsi Mukuru akaba yari Madamu UWAMARIYA Marie Claire, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage. Iki gikorwa cyahujwe n'Igiterane cyo gushimira no guhimbaza Imana kubera intera imaze guterwa mu Bumwe n'Ubwiyunge cyaranzwe n'ubutumwa bwatanzwe mu masengesho, mu ndirimbo, mu buhamya no mu magambo yafashwe. Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yagarutse ku Nsanganyamatsiko y'uyu mwaka no ku bikorwa byakozwe muri iki Cyumweru birimo Umuganda wo gusiza ahagiye  kubakwa ibyumba by'amashuri, ibiganiro n'amarushanwa mu Bigo by'Amashuri bijyanye n'Ubumwe n'Ubwiyunge, gutoranya Abarinzi b'Igihango , kwegera no gushishikariza abangirije imitungo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda kwishyura ku neza. Yakomeje ashimira Pasiteri BITONDA Aloys, watanze ubuhamya, n'Umudamu we UWITONZE Esther, bagize urukundo n'ubutwari bwo guhisha NYIRANYENYERI Winifrida na barumuna be bahigwaga kuva mu 1991 kugeza mu 1994 none ubu akaba abita ababyeyi be, abana be bakabita Nyirakuru na Sekuru, umugabo we akababera umukwe, nk'uko Winifrida yabyivugiye imbere y'iyo mbaga. By'umwihariko, kimwe n'abandi bafashe amagambo, yahamagariye urubyiruko kumva ko bagomba gufata iya mbere mu gushimangira Ubumwe n'Ubwiyunge bazirukana ko hari abitanze kugira ngo bugerweho, kugira umuco wo kugira neza bahereye kuri bike bashoboye, gukunda Igihugu, kumenya Imana no kwemera ko Ifite imbaraga. Yasoje ashimira abitabiriye umuhango bose n'abagize uruhare mu bikorwa byakozwe muri iki Cyumweru, mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.