Kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017 mu Mirenge yose igize Akarere ka Musanze Abaturage n’Abayobozi babyukiye mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Nzeli 2017. Ku Rwego rw’Akarere ka Musanze, uyu muganda wabereye mu Murenge wa Rwaza, mu Kagari ka Kabushinge, mu Mudugudu wa Kabuga ku Rwego rw’Akarere.

Uyu Muganda witabiriwe n’Abayobozi ku  Nzego zitandukanye za Gisivile n’iz’Umutekano, Umushyitsi Mukuru akaba yari Hon. Senateri BIZIMANA Evariste. Yakiriwe n’Umuyobozi w’karere ka Musanze, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene, wari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Musanze, Col.Paul NYEMAZI, Brig. Cmdr 305 na S.Spt Jean Louis Ushinzwe Ibikorwa bya Police mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hakozwe igikorwa cyo gusiza  ikibanza ahagiye kwimurirwa Ikigo cy’Amashuri cya Rwaza ya Mbere,  cyari gifite ibyumba by’amashuri bishaje kandi bitakijyanye n’igihe, dore ko ari kimwe mu Bigo 2 bya mbere byubatswe muri uwo Murenge mu 1924 kuri Paruwasi ya Rwaza, Paruwasi yo 1903 ikaba ari iya 4 mu Rwanda . Hateganijwe kubakwa ibyumba 13 ariko bitandatu muri byo akaba aribyo bizazamurwa ku ikubitiro birindwi bisigaye bikazubakwa nyuma.

Nk’uko bisanzwe, nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa n’ibiganiro bitandukanye ariko byose bikaba byahurizaga ku mibereho myiza y’Abaturage binyujijwe mu iterambere rirambye buri wese abigizemo uruhare, aharanira umudendezo wa mugenzi we, n’uw’aho atuye , ahereye mu muryango we.

Col. Paul NYEMAZI aganiriza Abaturage ku gisobanuro cy’Umutekano n’uruhare rwabo mu kuwubungabunga

Umuyobozi w’Akarere ahamagarira Abaturage gukomeza gutahiriza umugozi umwe, gushishikarira umurimo, gukumira no kurwanya amakimbirane mu ngo no kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abageze mu Zabukuru uzizihizwa ku itariki ya 08 Ukwakira 2017.

Yasoje ijambo rye abagezaho ubutumwa bwaturutse ku Muvunyi busaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku batekamutwe basigaye biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bakoresheje itumanaho bashaka kurya amafaranga y’abaturage bafite ibibazo by’imanza

By’umwihariko, Umushyitsi Mukuru yashimiye Abaturage b’Umurenge wa Rwaza kuba bitabiriye umuganda ari benshi aboneraho no kubashimira  mu mwanya w’Abanyamusanze bose, uruhare rukomeye bagaragaje mu kwamamaza no guhitamo Umuyobozi ubereye u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, maze abasaba  kumufasha  kugera ku ntego yiyemeje cyane cyane mu gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho birambuye ubwo yabamenyesheje ko ku itariki ya 1 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2017, mu Rwanda hazatangizwa Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge ku nshuro ya 10, mu rwego rwo kwishimira no gusuzuma intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubwiyunge.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere Rirambye”.

Aha akaba yabahamagariye kuzitabira gahunda zose n’ibiganiro byateganijwe muri icyo Cyumweru.

Tubamenyeshe ko kandi usibye Hon. BIZIMANA Evariste wifatanije n’Umurenge wa Rwaza, Hon. Depite MUREKATETE Marie Therese na we yari mu Murenge wa NKOTSI naho Hon. Depite MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline akaba yifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa CYUVE.

Nyuma y’ibi byose hapimwe indwara zitanduza ku baturage n’abayobozi babyifuza.

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.