Uyu musi kuwa 22/09/2017 kurwego rw'Akarere ka Musanze, mu murenge wa Nyange akagari ka Kamwumba kuri site ya Rugari habaye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy 'ihinga 2018A hatewe igihingwa cy'ingano kubuso bungana na hegitari 8.

Murikigukorwa twifatanije na Nyakubahwa Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu KABONEKA Francis wari Umushyitsi mukuru hari kdi na Nyakubahwa Guverineri w'Intara y' Amajyaruguru Hon.Gatabazi JMV,hari na ba Hon.depite bari muri Komisiyo y'ubuhinzi ubworozi n'ibidukikije, ikigikorwa kdi cyitabiriwe n'umuyobozi w'ingabo muntara y'amajyaruguru,RPC muntara y'amajyaruguru n'izindi nzego z'umutekano,umuyobozi w'Akarere n'abandi bayobozi munzego z'ibanze, n'ibigo nka RAB,SOPYRWA, n'ibindi. Ubutumwa bwagarutsweho n'umushitsi mukuru, harimo gukangurira abaturage kwita kubuhinzi bwa kinyamwuga,bakoresha neza imbuto nziza,ifumbire kdi bijyanye n'igipimo cy'ubuso buhujwe, yihanagirije guca burundu abagisubiza inyuma abahinzi cyane cyane kugihingwa cy'ibirayi aho yasabye ko abamamyi bakurikiranwa hose bakavaho ,abacunga amakusanyirizo batari muri Koperative z'abahinzi bakavaho, agacyungwa n'abatowe n'abahinzi kdi b'abahinzi,hakajya hagenwa igiciro nyaco cy'ibirayi abahinzi babigize mo uruhare,abafite ubuhinzi munshingano bakava mubiro bakegera abaturage. Nanone   yasabye ubufatanye bw'umugabo n'umugore muguteza Imbere urugo rwabo, yavuze ko umugore kimwe n'umugabo bagomba kugira amafaranga, ko urugo rwabo rugomba kubakwa no gukora, yibukije kdi ko bagomba kubyara abana bazarera,abana  bashobora guha uburenganzira bwo kubaho neza batangirwa mutuelle,bashirwa mwishuri,bambara bakarya bagahaga,bafite uburere, yasabye buriwese kurangwa n'isuku no gukomeza kubumbatira umutekano bahereye mumiryango yabo. Nyakubahwa Minisitiri yashimiye abaraho bose uburyo bateguye bakanitabira ibikorwa by'amatora n'uruhare buriwese yagize muraya matora ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.