Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeli 2017, kuva saa yine n'igice za mu gitondo kugeza saa munani z'amanywa mu Karere ka Musanz e , kuri Centre Pastoral ya Fatima, habereye Ibirori byo Kwizihiza Umunsi w'Abasora ku Nshuro ya 15. Insanganyamatsiko y'uyu Mwaka iragira, iti: "Umusoro Wanjye, Iterambere Ryanjye,  Agaciro kanjye". Ibi Birori byari byitabiriwe n'Abayobozi batandukanye mu Nzego z'Umutekano n'iza Gisivire n' Abahagarariye Abasora bo mu Ntara y'Amajyaruguru n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro.

Umushyitsi Mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu. Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati y'Abayobozi, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro n'Abikorera mu rwego rwo gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugera ku ntego yiyemeje yo guhesha Agaciro u  Rwanda n'Abanyarwanda binyujijwe mu Iterambere rirambye buriwese yibonamo.

By'umwihariko, Minisitiri yasabye Abayobozi kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire na RRA, kwegera Abikorera, gukorana inama kenshi nabo no kubashakira Amahugurwa, gukomeza  kwegera Abaturage babereka ibyiza bakesha imisoro banabashishikariza kuyitanga no kubungabunga ibimaze kugerwaho. Yasabye Abikorera kwishyira hamwe , kwizerana no kunganirana muri byose ndetse no gufata ingamba zidasanzwe mu guteza imbere Gahunda ya "Made in Rwanda"kugira ngoturusheho Kwigira no Kwihesha Agaciro. Umuhango wasojwe no guhemba Abasora babaye Indashyikirwa ndetse no gufata Ifoto y'Urwibutso.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.