Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeli 2017, mu Karere ka Musanze habaye Inama kw’ Itegeko ryo Kubona Amakuru yahuje Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'Umuryango w'Abanyamakuru  Baharanira Amahoro "PAX PRESS".

Inama yitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n'Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Ndabereye Augustin, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Uwamariya Marie Claire, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose igize Akarere uko ari 15 na bamwe mu Bayobozi b'Amashami mu Karere ka Musanze.

Muri iyi Nama, PAX PRESS yari ihagarariwe n' Umuyobozi wayo, Bwana Nizeyimana Elias, Albert Boduin Twizeyimana, Umuhuzabikorwa ku Rwego rw'Igihugu, Me Ibambe Jean Paul, Umunyamategeko w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura na Bwana Niyonagize Fulgencw, Umwanditsi Mukuru wa PAX PRESS. Inama ikaba irangiye impande zombi zishimira ingingo zaganiriweho binyuze mu kungurana ibiterezo bityo bakaba biyemeje kongera imbaraga mu mikorere n'imikoranire mu guteza imbere itangazamakuru hagamijwe gufasha Abaturage, Abayobozi n'itangazamakuru mu gushyira mu bikorwa Gahunda zose za Leta ndetse n'iz'Abikorera hagamijwe Iterambere Rirambye kandi Ryihuse no kwimakaza Imiyoborere Myiza Umuturage abigizemo  uruhare.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.