Kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, ku gicamunsi cyo  kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Nyakanga 2017, mu Karere ka Musanze habaye ibirori bibimburira ibirori nyirizina byo kwizihiza ku Nshuro ya 23 Umunsi Mukuru Ngarukamwaka wo Kwibohora hazirikanwa kandi hanashimirwa uruhare Ingabo zari iza RPA/INKOTANYI zagize mu Rugamba rwo kubohora Igihugu zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, abenshi muri bo bakaba bari urubyiruko. Ni inkera yiswe “BARARURWANYE”, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Bufatanye n’izindi Nzego, ikaba yabereye ku Rwego rw’Akarere ku Nsanganayamatsiko Insanganyamatsiko ikaba igira, iti: “Rubyiruko dukomeze kwibohora twimakaza Imiyoborere Myiza”.

Ibi birori byabereye mu Murenge wa Shingiro, mu Kagari ka Mugari, mu Mudugudu wa Kabeza bikaba byari byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu Nzego z’Umutekano n’iza Gisivile Urubyiruko mu byiciro bitandukanye birimo na Kaminuza n’Abaturage muri rusange kuva ku Rwego rw’Akarere kugeza ku Mudugudu. Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene. Inzego z’Umutekano zari zihagarariwe na Col. MUTANGANA.

 

Nk’uko byari biteganijwe, habanje Urugendo (Walk to Remember) rwatangiriye ku Biro by’Akagari ka Mugari rugasoreza ku Rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ari nahon hakomereje umuhango, nk’ahantu hari Amateka y’Urugamba kubera ko Ingabo INKOTANYI zaharokoreye imbaga y’Abagore bari bahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

 Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu mu Karere, Bwana BYIRINGIRO Fabrice mu ijambo ry’ikaze anizeza abari aho, mu izina ryUrubyiruko ahagarariye, gusigasira ibyagezweho bagera ikirenge mu cya bakuru babo

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu UWAMARIYA Marie Claire n’abadamu bagenzi be  bafatanya kwishimira ukuntu Umunyarwandakazi yasubijwe agaciro kubera Ubuyobozi Bwiza

Col. MUTANGANA yishimira uburyo abaturage babayeho ahereye kuri moral yagaragajwe n’uwo mubyeyi bacinyanye kadiho, nka kimwe mu bimenyetse bifatika bigaragaza ’uruhare rw’umuntu uwo ariwe wese wagize icyo akora kugira ngo akure u Rwanda mu icuraburindi rwarimo. Aha akaba yaboneho gusaba Urubyiruko by’umwihariko gushyiraho akabo  mu gusigasira ibyagezweho kugira ngo Umunyarwanda atazasubira aho yavuye. Ibi byari mu Kiganiro yabahaye ku Mateka y’Urugamba , uko rwatangiye, aho rugeze n’uruhare rw’Urubyruko mu gukomeza kururwana.

Nyuma y’uru Rugendo, Abayobozi, Abahanzi  (indirimbo, imbyino,imivugo n’udukino tugufi/sketch) n’abaturage bose bahawe umwanya wo gutangaza akabari ku mutima batanze impanuro zubatse benshi. Abao bose intero n’inyikirizo  imwe ijyanye no guha agaciro gakwiye ubutwari ingabo zagaragaje igihe cyo kubohora Igihugu kandi zikomeje kugaragaza mu kugiteza imbere mu Nzego zitandukanye, kurushaho kwimakaza umuco w’ubutwari mu rubyiruko no gutoza urubyiruko rw’u Rwanda umuco wo gukunda Igihugu no guharanira iterambere rirambye.

 

 

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yongeye gushimira Ingabo zabohoye u Rwanda zari zirangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, asobanura amavu n’amavuko y’iyi Nkera yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko anabibutsa ibibi byaranze ubuyobozi bubi bwo mu gihe cy’Ubukoloni no muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri byasenye  ubumwe bwarangaga Abanyarawanda kugeza ubwo  bateguye bakanashyira mubikorwa Jenoside yasenye ikanahekura u Rwanda. Aha akaba yaboneyeho kubasaba kushaho kunga ubumwe bakesha Ubuyobozi Bwiza baharanira ko Jenoside itazongera ukundi, Ndi Umunyarwanda ikababera umukenyero n’umwitero.

Yakomeje abararikira gukomeza kwitegura igikorwa cy’Amatora ateganijwe muri Kanama 2017 no kuzihitiramo Umuyobozi ubakwiye bakurikije Icyerekezo cy’Igihugu. By’umwihariko yashimiye Urubyiruko uburyo rwitabira Gahunda za Leta ariko abasaba kubohoka mu mutwe baharanira ubusugire bw’Igihugu, barwanya ababashuka, birinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe, bihatira gukora umurimo unoze bazirikana ko bikorera kandi ko aribo mbaraga  z’u Rwanda bakaba n’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Yasoje yifuriza Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora, amahoro akomoka ku Mana n’iterambere rirambye kuri bose.

 

 

 

 

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.