Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31 Gicurasi 2017, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Francis KABONEKA yatangije ku mugaragaro Icyumweru Cyahariwe Ibikorwa bya Police (Police Week) mu Karere ka Musanze. Iki gikorwa kikaba cyabereye mu Mudugudu wa Ruhehe, Akagari ka Cyanya, mu Murenge wa Cyuve aho Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yifatanyije n'abayobozi ndetse n'abatuye uyu Mudugudu mu bikorwa bitatu aribyo: kubaka Akarima k'Igikoni abatuye Umudugudu bose bazajya bakuramo ingemwe z'imboga batera mu Turima twabo tw'Igikoni, gutaha ku mugaragaro Amashanyarazi akomoka ku Mirasire y'Izuba yahawe ingo 150 ziri muri uyu Mudugudu no gushyikiriza amakarita y'Ubwisungane mu Kwivuza abaturage 400.

Ibi bikorwa byose bikaba byashyikirijwe abaturage ku Nkunga ya Police y'Igihugu. Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Police, CP Felix NAMUHORANYE wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu yashimiye abaturage ubufatanye badahwema kugaragariza urwego rwa Polisi mu gukumira ibyaha bitaraba, gutangira amakuru ku gihe kandi bakabikora vuba.

Yaboneyeho umwanya wo kubasaba kongera umurava mu gucunga umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kuko aribyo bituma Polisi y'Igihugu izirikana uruhare rwabo ndetse igahitamo kwifatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere rihindura imibereho yabo.

Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashyikirije Abaturage indamutso ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika uhora abifuriza iterambere riganisha ku guhindura imibereho yabo no kugira ubuzima bwiza. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyagezweho, kurangwa n'isuku ku mubiri, aho bakorera n'aho batuye kandi bakabikora ntawe basiganya.

Yakomeje asaba Abaturage kugira uruhare mu micungire y'Umutekano kandi bakitabira gahunda y'Ubwisungane mu Kwivuza baharanira ubuzima buzira umuze. Abaturage kandi bagaragarije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu ko batazatetereza Umukuru w'Igihugu kubera gahunda nyinshi z'iterambere abagezaho, maze bamusezeranya ko bazabishimangira neza mu Matora yo kuwa 4 Kanama 2017. Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Jean Claude MUSABYIMANA, Umukuru wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, ACP Bertin MUTEZINTARE, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Jean Damascène HABYARIMANA, abayobozi b'Akarere Bungirije, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abandi.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.