Kuri iyu wa kabiri tariki 23/05/2017 Inyangakugoma zo mu Karere ka Musanze uyu munsi habaye zitabiriye igikorwa gikomeye cyo gutangiza Ihuriro ry Ubumwe n Ubwiyunge, cyatangiye guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa munane kuri Hotell Gorillas. Umushyitsi Mukuru yari Minister of State ushinzwe iterambere rusange ry’abaturage Vincent Munyeshyaka, Hari na ES wa National Unity and Reconciliation Commission Mr Fidèle Ndayisaba, na members of Unity Club Madam Angelina MUGANZA na Sheikh Musa Faziri Halerimana.

Tubamenyeshe ko Umuyobozi w'Akarere ariwe Muyobozi w'Ihuriro ry Ubumwe n Ubwiyunge kuri urwo rwego, naho Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Akarere akaribera Umwanditsi. Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abahagarariye Inzego z’umutekano: CIP Jean Claude Kabandana, DPC na Jean Baptist Sakindi uhagarariye NISS mu Karere ka Musanze. Kubera Imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa isanzwe ituranga, ishingiye ku Miyoborere Myiza, tukaba twaranatangije ku mugaragaro Umushinga uzadufasha gushyira mu bikorwa gahunda z’Ihuriro wa International Alert, umuyobozi w’uyu Muryango utari uwa Leta ukaba wari uhagarariwe n’Umuyobozi wawo ku rwego rw’Igihugu, Madame Betty MUTESI. Twari kumwe ndetse na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’/Ubwiyunge, Sheikh Dawudi BISHOKANINKINDI.

 

Amabwiriza akaba ateganya ko abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ari abahoze mu nzego z’abayobozi kuva kuwa 19/07/1994 mu nzego zitandukanye nk’uko muza kubibona kuri depliant iri kuri attachment.

 

Nk’Inyangakugoma rero, Akarere ka Musanze akaba ari twe twabimburiye utundi Turere gutangiza Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyungeku rwego rw’Akarere, Imirenge nayo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ikazaba yamaze gutangiza iri huriro kuri urwo rwego.

Abayobozi bakurikiye ibiganiro bitandukanye ndetse n’ubuhamya bwatanzwe na Madame Angelina Muganza, Member wa Unity Club Intwararumuri.

Igikorwa cyagenze neza, gisozwa n’ubusabane hagati y’abayobozi bariho n’abahoze ari bo, banishimiye cyane iri huriro kuko barifashe nka ‘’Retrouvail’’, ndetse by’umwihariko bakaba bashimira Leta kuba ireba kure kandi igaha agaciro akazi keza abayobozi baba barakoreye Igihugu cyabo.

"IMIHIGO IRAKOMEYE KANDI IRAKOMEJE"

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.