Kuri uyu wa kane taliki ya 04/05/2017 mu Karere ka Musanze kimwe n`ahandi hose mu Gihugu cyacu hatangijwe ibikorwa bya Army week aho byatangiriye mu Murenge wa SHINGIRO mu Kgari ka Mugari mu Mudugudu wa Terimbere.

Igikorwa cyatangiriye ibindi bizakorwa cyari icyo guhoma amazu yubatswe muri gahunda yo guca nyakatsi ayo mazu akaba atari yagahomwa kubera ikibazo cy`itaka ritaboneka mu buryo bworoshye muri ako gace k`amakoro kuko rihagera rihenze cyane bityo umuntu utishoboye akaba atabasha kubona iryo taka.

Igikorwa cyari kiyobowe n`Umuyobozi w`Akarere ka Musanze bwana HABYARIMANA Jean Damascene ari kumwe n`abagize Nyobozi y`Akarere ka Musanze bose (V/M FED,V/M ASOC na DES), cyari cyitabiriwe kandi n`abaturage benshi bo muri ako Kagari baherekejwe n`abayobozi babo .

Ingabo z`Igihugu zari zitabiriye igikorwa ari benshi bayobowe n`uhagarariye ingabo muri ako gace Lt Col.MURENZI David ari kumwe na Lt Col.MINEGA Fidele bari kumwe n`uhagarariye Police  IP  NTIYAMIRA Viateur.

Nyuma y`uko imodoka zigera kuri 27 zigejeje itaka muri ako Kagari ,hakomeje kuba igikorwa cyo gutwara iryo taka byakozwe n`abaturage barigeza kuri buri nzu yagombaga guhomwa ,hahise hakomeza kandi igikorwa cyo guhomera abaturage babiri aribo :NYIRANSABIMANA Marie na NTAMAHEREZO Vestine bombi batuye muri uwo Mudugudu wa Terimbere.

Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa,umuyobozi w`ingabo Lt Col.MURENZI David wari witabiriye uyu muhango yatangarije abaturage ko iki gikorwa kizamara amezi abiri kigamije gukora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y`abaturage.Yasabye abaturage bose kwitabira ibyo bikorwa bafatanije n`ingabo kugirango bizagere ku musaruro ushimishije.

Umuyobozi w`Akarere wari witabiriye uwo muhango mu ijambo rye,yabanje gushiira Ubuyobozi bw`ingabo z`Igihugu bwatekereje ibi bikorwa byiza bigamije imibereho myiza y`abaturage kandi biganisha ku iterambere ry`abo baturage.Yakomeje asaba abaturage kwitabira gahunda za Leta zose nkuko bisabwa na Nyakubahwa President wa Repubulika udahwema gushakira ibyiza Abanyarwanda mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.Yabasabye gufatanya n`ingabo kugirango ibi bikorwa bizatange umusaruro ushimishije mu gihe bizaba birangiye neza.Umuyobozi w`Akarere yemereye abo baturage b`Akagari ka MUGARI kubakorera ubuvugizi kugirango ikibazo cy`amashanyarazi bafite ataragera muri ako Kagari kugirango abagereho vuba cyane bitarenze amezi abiri.

Abaturage basabwe kandi gukomeza guhoma ayo mazu kuko babonye itaka bashyikirijwe n`Akarere kugirango ritazakomeza kuba aho ryashyizwe gusa ridakoreshwa kandi aricyo ryagerejwe aho ngaho.

Abaturage bishimiye icyo gikorwa cyane ndetse bizeza abayobozi ko bazakora ibishoboka byose  kugurango amazu yose adahomye azahomwe kandi ko bazakomeza kwitabira gahunda za Leta zose nkuko babisabwa n`abayobozi babo umunsi ku munsi.

Muri rusange amazu azahomwa mu Karere hose aragera kuri 500 aho  mu Murenge wa SHINGIRO hazahomwa amazu  73 ,hakazahomwa kandi amazu mu Mirenge ya MUSANZE,NYANGE na KINIGI naho bafite icyo kibazo cy`amazu gikomeye.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.