Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa  gatanu tariki ya  28 Mata 2017, mu Karere ka MUSANZE,  kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa saba n’igice z’amanywa (09h00’- 13h30’) habereye igikorwa cyo  kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe   mu Cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa  Ruhengeri (Cour d’appel de Ruhengeri) ubu akaba ari Urukiko Rukuru,Urugereko rwa Musanze ruherereye mu Murenge wa MUHOZA. Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w’Akarere ka MUSANZE, Bwana HABYARIMANA Jean Damascene.

Nyuma y’aho, gahunda yakomereje ku Cyahoze ari Cour d’Appel ya RUHENGERI,  ahabereye Umuhango wo Gucana  Urumuri rw’Icyezere no gushyira indabo ku Rwibutso rwahubatswe  n’Akarere ka MUSANZE, nk’imwe mu nzira zidufasha kubungabunga ibimenyetso by’Amateka ya Jenoside.

BYUKUSENGE Deogratias atanga ubuhamya bw’itotezwa ry’Abatutsi mbere no mu gihe cya Jenoside MU Cyahoze ari Komini KIGOMBE  anasobanura ku buryo burambuye ukuntu abantu biciwe muri Cour d’Appel abenshi ari abantu bari bahungiye  mu Cyahoze ari Superefegitura ya BUSENGO n’abari kuri Paruwase ya JANJA (ubu ni mu Karere ka GAKENKE), bakahabavana bababwira ko bagiye kubahungishiriza mu Cahoze ari ZAYIRE. Abenshi muribo bakaba ari abo mu Muryango we bari batashye ubukwe aho i Busengo. Yashimiye Ubuyobozi Bwiza bwa Leta kuba bwarahashyize uru Rwibutso nyuma y’igihe kirekire babyifuza ariko ntibikorwe

Perezida wa IBUKA mu Karere ka MUSANZE, Bwana RWASIBO Pierre yishimira uburyo Abanyarwanda bose muri rusange basigaye bibuka babikuye ku mutima, abasaba gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera kugira ngo iterambere rimaze kugerwaho hatagira urikoma imbere. Yashimiye byimazeyo uburyo Ubuyobozi budahwema kubaba hafi no gushyira mu bikorwa ibyifuzo baba babugejejeho nk’Abarokotse Jenoside. Yakomeje asaba ko nk’uko Akarere ka MUSANZE kubatse Urwibutso kuri ruriya Rukiko kakongera imbaraga mu kubungabunga no gufata neza Inzibutso za Jenoside kakanakurikirana  abatarishyura imitungo yangirijwe n’iyasahuwe muri Jenoside.Yasoje asaba abantu gutanga amakuru ku hantu haba harajugunywe imibiri y’Abatutsi bataramenyerwa kugira ngo nabo bashyingurwe mu Cyubahiro, cyane cyane abiciwe aho muri Court d’Appel.

Uhagarariye Ingabo muri uyu Muhango asobanurira abaturage ko kwibuka ari ngombwa kugira ngo Abantu bamenye ibyagwiririye u Rwanda n’ingaruka zabyo, bamenye itandukaniro riri hagati y’Ubuyobozi Bubi n’Ubuyobozi Bwiza, cyane cyane Urubyiruko, kandi banishimire ko ibibazo by’Abanarwanda byakemuwe nabo ubwabo. Yasoje asaba Abarokotse Jenoside gukomera ku cyizere cyo kubaho, ko barokowe kandi bakomeje kurindwa n’Ingabo zihamye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yihanganisha Abarokotse Jenoside ku butwari bagize kandi bakomeje kugaragaza mu kwiyubaka no gutanga umusanzu mu ruhando rwo kubaka u Rwanda twifuza. Yashimiye Ubuyobozi Bwiza burangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’Ingabo z’Igihugu zitanze zigahagarika Jenoside none tukaba turi mu Gihugu gitemba amata n’ubuki. Aha kaba yaboneyeho gushimira abitabiriye iki gikorwa abibutsa ko kutibuka ari ubugwari, ko kwibuka bidufasha kumenya aho tuvuye, aho tugeze n’aho tujya. Yakomeje abasobanurira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itandukanye n’izindi zose zabaye maze asaba buri wese guharanira ko itazongera ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Yahamagariye abandi Bayobozi kugira ubufatanye mu gufasha abaturage kurushaho kubaka Ubunyarwanda no kugira icyizere cyo kubaka Igihugu cyiza gikataje mu iterambere.

Yasoje yongera gushimira Abarokotse Jenoside anabizeza ko Ubuyobozi butazahwema kubaba hafi kandi ko n’ubuvugizi bwose bifuza bazabukorerwa bafatanije. By’umwihariko abantu gukomeza gufata mu mugongo  Abarokotse Jenoside yasabye umuntu wese uzi ahantu haba hari imibiri itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo nayo ishyingurwe mu Cyubahiro kiyikwiriye bityo dore ko ari n’imwe mu nzira zo komora ibikomere. Kimwe n’abandi, na we yishimiye uburyo urubyiruko rusigaye rwitabira Gahunda zo Kwibuka.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.