Muri iki gihe twibuka ku Nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, kimwe n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, mu Mirenge yose igize Akarere ka MUSANZE habaye Umuhango wo Gusoza Icyumweru cy’Icyunamo.

Ku rwego rw’Akarere, uyu Muhango wabereye mu Murenge wa BUSOGO, ubimburirwa n’Urugendo rwaturutse ku Biro by’Umurengerwerekeza ku Rwibutso rwa BUSOGO, aho bunamiye Inzirakarengane ziharuhukiye, hakavugirwa amasengesho hakanashyirwa indabo ku mva.

 

Nyuma y’aho umuhango wakomereje kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya BUSOGO (CAVM), ahatangiwe ubutumwa n’impanuro zitandukanye binyujijwe  mu buhamya bwatanzwe, amagambo y’Abayobozi batandukanye, indirimbo n’imivugo by’Abahanzi .

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye za Gisvile n’iz’Umutekano n’Abaturage benshi kandi baturutse imbere no hanze y’Akarere ka MUSANZE.  Honorable Senateri BIZIMANA Evariste niwe wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango.

 

 

Mu gihe cyo gutanga ubuhamya                              Perezida wa IBUKA mu Karere ashimira abitabirye anahumuriza ababuze ababo

 

Umuyobzi w’Akarere ka MUSANZE mu ijambo rye yizeza ababuze ababo gukomeza kubaba hafi

 

Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yashimiye abari bitabiriye umuhango muri rusange by’umwihariko yihanganisha Imiryango yabuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon.Senateri ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yabibukije ko babuze imiryango yabo n’ababo ariko ko bafite Umuryango wabo basabwa kwibonamo ari cyo Gihugu cyababyaye kandi ko ibyabaye bitazongera ukundi, bityo bakaba badakwiriye guheranwa n’agahinda, nk’uko Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibiduhamagarira “Twibuke Jenoside Yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira Ibyiza Twagezeho”.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.