Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mata 2017, Akarere ka Musanze katashye Inyubako Nshya y'Ibiro by'Umurenge wa Nyange. Iyi nyubako y'ibyumba birenga icumi kaba yarubatswe ku nkunga y'Umuryango Nyarwabda Utegamiye kuri Leta "Sabyinyo Community Livelihoods Association" (SACOLA). Igikorwa cyo gutaha iyi nyubako kandi cyabimburiwe no gutaha ku mugaragaro ibyumba bitandatu by'amashuri byubatswe ku Kigo cy'Amashuri ya Kabwende mu Murenge wa Kinigi ndetse no gushyikiriza abaturage b'imiryango itishoboye inka 40; ibi bikorwa nabyo bikaba bikozwe ku nkunga SACOLA igenera abaturage b'Akarere ka Musanze mu ntumbero igamije guhindura imibereho yabo nk'Umufatanyabikorwa ukorera mu Mirenge ya Kinigi na Nyange.

 

Mu ijambo rya Perezida wa SACOLA, Bwana Pierre Celestin NSENGIYUMVA yashimye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ku bw'umutekano n'imiyoborere myiza bituma Abanyamusanze babyaza umusaruro umutungo kamere. Yagaragaje ibikorwa bamaze kugeraho mu myaka 12 SACOLA imaze ivutse birimo kubakira abatishoboye mu byiciro byose, kubaka Amashuri n'Ibigo Nderabuzima, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo, kubaka imihanda yo mu cyaro ndetse anagaragaza ko bazakomeza gufatanya na Leta muri gahunda zitandukanye zifasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere.

Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Jean Damascène HABYARIMANA wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yashimye SACOLA nk'umufatanyabikorwa w'indashyikirwa ndetse anamuzezeranya ubufatanye bwa buri munsi mu gutuma intego za SACOLA zigerwaho. Yasabye kandi ko inyubako nshya yatashwe igomba gufasha abaturage kubona serivisi zinoze kandi zihuse ndetse asaba ko habaho uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibimaze kugerwaho. Yibukije abaturage bari aho kuzitabira ibikorwa bijyanye n'Icyumweru cyo Kwibuka kizatangira kuwa gatanu taliki ya 7 Mata 2017 bubahiriza amabwiriza n'imirongo migari yatanzwe n'urwego rw'Igihugu. Mu gusoza, yahamagariye abaturage kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 3-4 Kanama 2017 abasaba kwitegura mu buryo bushoboka bwose amatora akazitabirwa ku kigereranyo cy'100% kandi bakazahamya ibyo basabye ubwo bahinduraga Itegeko Nshinga, cyane cyane ingingo y'101 muri Referandumu.

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.