Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28/03/2017 mu Murenge wa GATARAGA mu Kagari ka MURAGO mu Mudugudu wa KARURAMBI  ho mu Karere ka Musanze, habereye ubuhango wo gutaha amazu yubatswe na Minisiteri y`imicungire y`Ibiza no gucyura impunzi “MIDIMAR”.

Uwo muhango wari uyobowe na Minisitiri w`iyo Minisiteri madamu MUKANTABANA Seraphine aherekejwe na Madamu UWAMARIYA Marie Claire  Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y`Abaturage mu Karere ka Musanze ;

Mu bandi bashyitsi hari kandi :

ü  Uhagarariye umuryango w`abibumbye mu Rwanda “One UN Representative “hamwe n`

ü  uhagarariye UNDP mu Rwanda ;

ü  UN Habitant mu Rwanda

ü  Inzego z`umutekano mu Karere ka Musanze

Amazu yubatswe aragera ku mazu 9 akaba yarubakiwe abatishoboye batahutse baturutse mu bihugu bituranye n`u Rwanda mu rwego rwo kubashakira amacumbi meza no kubashakira imibereho myiza.

 

Ayo ni amwe mu mazu yubakiwe abo batahutse n`abandi batishoboye.

Mu ijambo rye ,uwari uhagarariye Umuyobozi w`Akarere madamu UWAMARIYA Marie Claire,yahaye umushyitsi mukuru ikaze ndetse anamushimira igikorwa cyiza badukoreye cyo gushakira abanyarwanda batahutse amacumbi kuko ari kimwe mu bifasha imibereho myiza y`umuturage gutera imbere.Yakomeje ashimira iyo Minisiteri uburyo idahwema kudufasha gukemura ikibazo cy`Ibiza abaturage baba bahuye nabyo umunsi ku munsi mu Karere ka MUSANZE cyane cyane bashakirwa isakaro yo gufasha gusakara inzu zimwe na zimwe ziba zatwawe n`umuyaga.

Vice Mayor ASOC , madamu UWAMARIYA Marie Claire ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

 

Vice Mayor ASOC yakomeje asaba ko abahawe amazu bayafata neza kugirango bagaragaze ko koko ibyo bakorewe babishimira Leta ku gikorwa cyiza yabakoreye.Yakomeje abasaba kugira isuku cyane ndetse no kwitabira gahunda za Leta zose nkuko babisabwa n`ubuyobozi bubegereye

 

 

Umwe mu baturage bahawe amazu madamu UWIMANA Alivera uhagarariye  bagenzi be bose bahawe amazu ,mu ijambo rye yashimiye uburyo Leta y `U RWANDA ikomeje kubitaho ibashakira amacumbi meza n`ibindi byose.Yakomeje ashimira ubuyobozi bw`inzego zose uburyo bubitaho bubashakira ibyiza byinshi byatuma ubuzima bwabo butera imbere.

Umuyobozi uhagarariye ONE UN muri uwo muhango yashimiye uburyo imikoranire ari myiza hagati ya UN n`u Rwanda ari myiza anasaba ko byazakomeza mu rwego rwo gushakira abanyarwanda imibereho myiza.Yakomeje kandi asaba abahawe amazu kuzayacunga neza no gukomeza gukora cyane kugirango bakomeze kugera ku iterambere rirambye.

Mu ijambo rye umushyitsi mukuru Madamu MUKANTABANA Seraphine, yabanje gushimira  umuryango w`abibumbye (One UN) uburyo ukomeje gufatanya n`u Rwanda mu gushakira abanyarwanda batahuka imibereho myiza.Yakomeje kandi ashimira Ubuyobozi bw`Akarere uburyo bukora ibishoboka byose kugirango ibikorwa remezo bikorerwa mu Karere bifatwe neza kandi bigirire abo bigenerwa akamaro.

Minisitiri MUKANTABANA Seraphine ageza ijambo ku bitabiriye umuhango.

Yakomeje asaba abahawe ayo mazu kuzayafata neza,kwitabira cyane gahunda za Leta ndetse no kubana neza na bagenzi babo basanze aho batuye mu rwego rwo gutsura umubano mu baturanyi babo.

Yarangije ijambo rye yizeza abaturage bose , ko Minisiteri ahagarariye izakomeza iteka gutekereza ku cyateza abatahuka bose akamaro cyane ko abakiri hanze bagomba gukomeza gushyishyikarizwa gutaha kugirango Status y `ubuhunzi itazakurwaho bakiri hanze y `Igihugu cyabo.

Umuhango warangiye neza abaturage bishimiye ibikorwa byakozwe uwo munsi banashimira Leta uburyo ikomeje kwita ku batishoboye muri rusange.

 

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.