Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2017, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Nyakubahwa Francis KABONEKA yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru, Uturere twa Musanze na Burera mu biganiro n'abaturage. Muri ibi biganiro byabereye kuri Stade Ubworoherane ku gicamunsi cy'uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yibukije abaturage ibihe bibi banyuzemo ubwo umutekano wari muke muri aka gace kubera intambara y'abacengezi ariko ashima ibikorwa by'iterambere bimaze kugerwaho kuko hari abasigaye bitiranya Umujyi wa Musanze n'imwe mu Mijyi y'i Burayi. Nyakubahwa Minisitiri kandi yasabye abaturage kumva ko imihigo y'Akarere atari iya Mayor gusa kuko bose bagomba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo Akarere kabashe kuva ku mwanya wa nyuma kagize mu mwaka wa 2015-2016.

Nyuma yo kuganiriza abaturage ku bikorwa bijyanye n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, Nyakubahwa Minisitiri yahaye abaturage umwanya wo bagaragaze imbamutima zabo ndetse muri uyu mwanya abaturage bari bafite ibibazo baboneraho umwanya wo kubibaza ari nabwo bimwe byahawe umurongo ibindi bikemurirwa aho. 

Muri ibi biganiro kandi hari na Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Jean Claude MUSABYIMANA, Komiseri wa muri Pilisi y'Igihugu ushinzwe ibikorwa, Emmanuel BUTERA akaba yari anahagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Abayobozi b'Ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyarugu, Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Hon. Marie Thérèse MUREKATETE, Abayobozi b'Uturere twa Musanze na Burera, Abayobozi kuva ku rwego rw'Imirenge kugera ku rw'Imidugudu ndetse n'abaturage barenga 2000. 

Mu gusoza, Nyakubahwa Minisitiri yagaragaje muri rusange ko nta bibazo abaturage b'Akarere ka musanze bafite kandi ko Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda izakomeza kubagezaho inkunga yose ishoboka  kuko bagaragaje ubushake mu rugamba rw'iterambere barimo.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.