Ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu taliki ya 8 Werurwe 2017 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Musanze harabera inama ku Micungire y'Amakusanyirizo n'Ubucuruzi bw'Ibirayi mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera. Iyi nama ikaba iyobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu na Minisitiri w'Ubuhinzi bari kumwe na ba Guverineri b'Intara z'Amajyaruguru n'Uburengerazuba, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEACOM ndetse n' Abayobozi b'Ingabo na Police mu Ntara. Abatumiwe muri iyi nama bakaba ari abayobozi b'Uturere n'Abayobozi bungirije Bashinzwe Ubukungu muri utu Turere uko ari tune, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ihingwamo ibirayi, abayobozi b'Urugaga rw'Abikorera (PSF), abahagarariye amakusanyirizo n'abahagarariye amakoperative y'abahinzi b'ibirayi ndetse n'abafite ibibazo ku buhinzi n'ubucuruzi bw'ibirayi.

Share Button

 

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.