Uyu munsi taliki ya 18/01/2013 habaye igikorwa cyo gutanga inka ku mudamu wibarutse abana bane utuye mu Mudugudu wa Mubona, Akagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza. Iyi nka ikaba yatanzwe nIkigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kugira ngo abana babone amata kandi uyu muryango ubashe no kwikura mu bukene.Abitabiriye uyu mu Muhango, ni Mayor w’Akarere ka Musanze, Madamu MPEMBYEMUNGU Winifrida, Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Vincent NDAYAMBAJEDeputy Director General muri RAB ushinzwe ubworozi, Dr Christine KANYANDEKWE.Abandi bitabiriye umuhango , ni abaturage baturanye n’uyu muryango,, abakozi batandukamye ba RAB, ab’Akarere ka Musanze, n’ab’umurenge wa Muhoza.