GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Musanze District Council
Administration
Service
Priority Sectors
Announcement
Tenders & Jobs
Documents
News & Events
Useful Links
FEATURES
Forum
Mail to the mayor
PHOTO & VIDEO
Feedback
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter
UMUHANGO WO GUTANGIZA KU MUGARAGARO ICYUMWERU CY’UMUCO MU KARERE KA MUSANZE, KUWA 19/11/2012
Batangiye kwinjira ishyamba, Umuyobozi w’Akarere abarangaje imbere
Batangiye kwinjira ishyamba, Umuyobozi w’Akarere abarangaje imbere

Nk’uko byari byarateganijwe, ku rwego rw’Igihugu, Umuhango wo Gutangiza Icyumweru cy’Umuco giteganijwe kuva tariki ya 19 kugeza ku itariki ya 23 Ugushyingo 2012 wabereye mu Karere ka MUSANZE, mu Murenge wa NKOTSI, mu Kagari ka BIKARA, mu Mudugudu wa BARIZO.Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe no gusura Ishyamba rya BUHANGA riri ahitwa NKOTSI na BIKARA, rigaragaza byinshi mu Mateka yaranze u Rwanda, dore ko ariho Abami bose b’u Rwanda bimikirwaga.Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe no gusura Ishyamba rya BUHANGA riri ahitwa NKOTSI na BIKARA, rigaragaza byinshi mu Mateka yaranze u Rwanda, dore ko ariho Abami bose b’u Rwanda bimikirwaga.Ibi birori byari byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye ku Nzego zitandukanye, Umushyitsi Mukuru muri bo akaba yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Bwana MITALI Protais.

Bavuye mu Ishyamba, Umuyobozi w’Akarere atanga ikaze
Bavuye mu Ishyamba, Umuyobozi w’Akarere atanga ikaze
Umushyitsi Mukuru asobanura impamvu nyamukuru y’uwo munsi muri uwo Murenge
Umushyitsi Mukuru asobanura impamvu nyamukuru y’uwo munsi muri uwo Murenge

 

Mu ijambo rye, agendeye ku Nsanganyamatsiko y’uyu Mwaka, “Umuco, Isoko y’Iterambere”, Umushyitsi Mukuru yamenyesheje abari aho uburyo Amateka n’Umuco ari impanga kubera ko byombi ari indorerwamo y’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanegihugu.Aha yaboneyeho gusobanurira abari aho ko bagomba gukomera ku muco wabo, ariko ngo n’icyiza cyo mu Muco w’ahandi batagihiseho.Ni muri urwo rwego yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose kubura amaso bakamenya inkingi z’Umuco Nyarwanda, Indangagaciro na Kirazira zawo bityo bakarushaho kuwubungabunga hagamijwe kugera ku Iterambere Rirambye. Ku rundi ruhande ariko, yanabasobanuriye ko n’icyiza cyo mu Muco w’ahandi cyahabwa agaciro.Yasoje ijambo rye ashimira Abanyamusanze uburyo bakomeje kubungabunga Ishyamba rya BUHANGA, abizeza ko hagiye kwitabwaho birushijeho kugira ngo hajye hasurwa nk’ahandi Hantu Nyaburanga, abashishikariza kuzitabira ibikorwa bitandukanye biteganijwe muri iki Cyumweru cy’Umuco anabifuriza kuzagira Icyumweru Cyiza.Ibirori byasojwe n’Umudiho w’Abashyitsi n’Abasangwa.

 

Location
musanze.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Sport
Culture
Education
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Projects
Industry
Investment
Tourism
Trade
Infrastructure
Taxation
Land & Housing
ICT
POLICY
Good Governance
Performance contract
justice
Our Environmnet
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, MUSANZE District