GENERAL INFORMATION
Home
About the District
Musanze District Council
Administration
Service
Priority Sectors
Announcement
Tenders & Jobs
Documents
News & Events
Useful Links
FEATURES
Forum
Mail to the mayor
PHOTO & VIDEO
Feedback
FAQs
Staff E-mail
PARTNERS
RDB
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter
URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’UMUTUNGO KAMERE MU KARERE KA MUSANZE, KUWA 31/01/2013

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Mutarama 2013, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Bwana Stanislas KAMANZI, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, General James KABAREBE, Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt General Charles KAYONGA, Umugaba w’Inkeragutabara Wungirije, Maj Gen Jerome NGENDAHIMANA n’ Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Bwana MUGENZI Jerome n’abandi Bayobozi b’Inzego zitandukanye, batashye ku mugaragaro ibikorwa byakozwe n’INKERAGUTABARA ku bufatanye na MINIRENA.Ibyo bikorwa ni Imiyoboro y’amazi yakozwe muri gahunda yo gukamura amazi (Drainage) mu Gishanga cya MUGOGO giherereye mu Murenge wa BUSOGO, Akagari ka GISESERO, amazi yatewe n’isuri akajya mu mirima y’Abaturage ku buso bugera kuri Hegitari mirongo itandatu. Ayo mazi agenda ayoborwa mu Bibare (Coves).

Photos 1&2: Abashyitsi bakihagera hanatangizwa umuhango ku mugaragaro

Photos 1&2: Abashyitsi bakihagera hanatangizwa umuhango ku mugaragaro
Photos 1&2: Abashyitsi bakihagera hanatangizwa umuhango ku mugaragaro

Minisitiri w’Umutungo Kamere ,Minisitiri w’Ingabo bari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo basobanuriwe uburyo imirimo yakozwe bungurana ibitekerezo basanga yarakozwe neza mu nyungu z’abaturage bakoraga umwuga w’ubuhinzi mu gishanga cya Mugogo.

Photos 3&4: Abayobozi basura ibyo bikorwa

Umwe mu miyoboro ijyana amazi Iki ni kimwe mu BIBARE biyoborwamo ayo mazi
Umwe mu miyoboro ijyana amazi  Iki ni kimwe mu BIBARE biyoborwamo ayo   mazi

Nyuma yo gusura iyo Miyoboro, bakoranye inama n’Abaturage bo muri uwo Murenge.Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo yababwiye ko bari baje kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo babemereye bigeze. Yabashimiye ubufatanye bwabo n’Inkeragutabara muri ibyo bikorwa.Ku bijyanye n’Umutekano, yabagaragarije ko uhari ariko abasaba kujya bagaragaza umuntu uwo ariwe wese washaka kuwuhungabanya.Naho Minisitiri w’Umutungo Kamere, wari Umushyitsi Mukuru muri uwo Muhango, mu ijambo rye, yasabye Abaturage ko ubutaka bumaze kuboneka ari ubwo guhingwaho gusa, ko bagomba kubukoresha babuhinga ku buryo bwegeranije (land use consolidation) bahitamo igihingwa kimwe kandi bagakoresha inyongeramusaruro. Yasoje abasaba akomeje kutazongera kuhakorera ibikorwa byo kubumba amatafari n’amateguraYabasabye kandi ko imigende yaciwe bajya bayikorera bakoresheje Amashyirahamwe kugira ngo itazasiba bagasubira aho bavuye.Yanzura, yabasabye kurwanya Isuri bivuye inyuma kugira ngo itazavaho yongera gutwara ubutaka bwabo, dore ko aribo bahamya bari bakwiriye kuvuga ibibi by’isuri, kubera ko “Ijoro ribara uwariraye”. Nyuma yo gusura ibikorwa byo mu Murenge wa BUSOGO, bakomereje mu Murenge wa KINIGI, Akagari ka NYONIRIMA, aho basuye zimwe muri Gabions zubatswe mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’amazi aturuka mu Birunga.Nyuma yo gusura ibi bikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasabwe gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka no gufata neza gabions zubatswe mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’amazi ava mu birunga.Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu amaze kumurikirwa no kwakira  ibikorwa, yashimiye abitabiriye igikorwa bose, abizeza ko ibikorwa yakiriye, mu izina ry’abaturage, bizakomeza gufatwa neza.

Location
musanze.png
SOCIAL WELFARE
Health Care
Sport
Culture
Education
Vulnerable Groups
ECONOMY
Agriculture
Projects
Industry
Investment
Tourism
Trade
Infrastructure
Taxation
Land & Housing
ICT
POLICY
Good Governance
Performance contract
justice
Our Environmnet
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, MUSANZE District